Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yagaragaje ko guhangana na mugenzi we Bruce Melodie atari ikintu gikwiriye ahubwo bombi bakwiye gushyira hamwe binyuze mu gufatanya ibitaramo.
Ibi yabitangaje nyuma yaho abanyamakuru bazamuye iri hangana mbere yuko The Ben yurira indege yerekeza muri Amerika muri Rwanda Youth Convention aho biteganyijwe ko azaririmbamo.
Yagize ati “Iki kibazo ntabwo nashakaga kukivugaho. ‘battle’[cyangwa ihangana mu kinyarwanda] ntabwo rikenewe bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Habaho ahubwo igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka tugashimisha abakunzi banjye n’abe, abantu bagataha banezerewe. Hanyuma ijambo ‘battle’ rikurweho.’’
Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Kiss FM tariki 29 Nzeri 2023 we yavuze ko we adahanganye na The Ben.
Ati “The Ben ni mukuru wanjye, akora indirimbo z’urukundo ariko njye nkora iz’Isi. Mubifate nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.’’
Kuva mu 2021 Bruce Melodie byavuzwe ko yakije umuriro nyuma y’amajwi ye yagiye hanze byavugwaga ko yishongoraga ku bahanzi bagenzi be barimo Meddy na The Ben.