Date:

Share:

Hamonize yateye utwatsi Umunyarwandakazi Laika

Related Articles

Hamonize yahamije ko nta mubano udasanzwe afitanye n’umunyarwandakazi Umuhoza Laika ukorera umuziki muri Uganda agaragaza ko nta byinshi umuziho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri Uganda aho yari yagiye gukorera igitamo mu mujyi wa Kampala.

Ikinyamakuru Howwe.ug kivuga ko abanyamakuru bamubajije ku mubano we wa Laika uhamya ko bombi bafitanye bamaze igihe kinini baziranye maze Hamonize abatera utwatsi.

Yagize ati “Ibyo ni iki, urashaka kuvuga iki?”

Ku rundi ruhande aba bombi bakwirakwiye imbuga nkoranyambaga bagaragara bishyizeho Tattoo zisa, ibintu byatumye abantu bahwihwisa ko baba bari mu rukundo

Mu Kiganiro Laika yagiranye na  Bukedde TV yo muri Uganda yavuze ko nta byiyumviro afitiye Hamonize, umubano wabo ushingiye kuri bizinesi n’umuziki.

Yemeje ko bombi ari inshuti zisanzwe.

Yagize ati “Hamonize ni inshuti yanjye. Hashize imyaka itatu turi inshuti tuvugana ariko ntabwo twari twarigeze duhura na rimwe. Yakunze gukurikira umuziki wanjye hanyuma tuvugana ko twakorana. Amashusho yacicikanye tubyina ajyanye n’indirimbo yanjye yari yasohotse.”

Ku bya Tattoo bishyizeho zisa, Laika yavuze ko ntaho bihuriye no kuba bari mu rukundo.

Zuchu yibiwe i Kigali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles