Date:

Share:

Umuturage w’i Rubavu yarashwe n’inyeshyamba za Congo

Related Articles

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ahagana saa 12:30 z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 mu Karere ka Rubavu haguye isasu rivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rigakomeretsa umuturage.

Itangazo rivuga ko uyu muturage wakomeretse ari kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iri sasu “ryaturutse ku bushyamirane bukomeje hagati y’imitwe yitwaje intwaro” mu burasirazuba bwa Congo imwe ifashwa na leta harimo na FDLR aho uyu munsi imirwano yabereye hafi n’umupaka w’u Rwanda.

 

Itangazo rikomeza rivuga ko u “Rwanda ruzakomeza kurinda ikirere n’imipaka yo ku butaka rukumira abashaka kuyivogera mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyarwanda n’abaturarwanda.”

U Rwanda ruvuga ko kandi ruhangayikishijwe no kwihuza kwa leta ya Kinshasa na FDLR hamwe n’abacashuro ikomeje kwifashisha kuko bikurura ibikorwa biteza umutekano muke ku mbibi z’u Rwanda.

Rubavu: Bibukijwe ko FDLR yegereye umupaka ikigamba kurasa Gisenyi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles