Date:

Share:

Rubavu: Bibukijwe ko FDLR yegereye umupaka ikigamba kurasa Gisenyi

Related Articles

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu yemeza ko umutwe w’inyeshyamba za FDLR wegereye muri iyi minsi hafi ku mupaka w’u Rwanda na Congo ukigamba kurasa mu mujyi wa Gisenyi.

Ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga ihuza abavuga rikijyana hamwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Habitegeko François.

Ikibazo cy’umutekano ni imwe mu ngingo yavuzweho cyane.

Muyi iyi nama yari yiganjemo abayobozi bo mu inzego z’ibanze cyane cyane ba mudugudu, hibukijwe ko umwanzi akiri mu gihugu cy’abaturanyi kandi akorana bya hafi n’ingabo za Congo.

ImageGuverineri Habitegeko wayoboye iyi nama yabwiye abanyamakuru ko kuba FDLR yaregereye umupaka “nta gitangaje kirimo” cyane ko inzego z’umutekano mu Rwanda ziri maso.

Yagize ati “Ibyo nta gitangaje kirimo, tubanye nabyo imyaka 29 yose ariko umutekano w’u Rwanda cyane cyane Intara y’Iburengerazuba uracunzwe. Barahari ariko imigambi FDLR ifite ntabwo yadutungura, abaturage rero bibuke ko umwanzi agihari kandi ko n’imigambi yabo batari bayivaho kugira ngo hatagira utanga icyuho cy’uko hari uwahirahira akagira aho amenera agahungabanya umutekano w’abaturage.”

Yakomeje agira ati “uyu munsi begereye umupaka,  barakorana ku buryo bweruye [ariko] ibyo ngibyo turabizi kandi  turanabyiteguye.”

Nubwo Habitegeko yavuze ko ingabo z’igihugu ziri tayali yasabye ko abaturage ubwabo bagira uruhari mu kwicungira umutekano  no “gutangira amakuru ku gihe” ndetse “hanozwa amarondo. Kumenya abinjira n’abasohoka” ndetse abakora za bagendu bakabivamo.”

Image

Tariki ya 7 Nyakanga 2023 nibwo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, nawe yasabye abaturiye umupa wa Congo kwimakaza umuco wo kwicungira umutekano ndetse bagakorana bya hafi n’izindi nzego hirindwa ko umwanzi yabona aho amenera.

Minisitiri w’Umutekano yakomoje kuri DRC yigambye gutera u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles