Niyo Bosco yavuye mu bitaro nyuma y’amasaha make yitabwaho n’abaganga bakamusezerera aho agiye gukomeza gufatira imiti mu rugo.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo Niyo Bosco yashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu bitaro ndetse ahamya ko mu myaka itandatu ishize ari ubwa mbere afashwe n’uburwayi bwatumye ajyanwa kwa muganga.
Uyu muhanzi wasabaga amasengesho inshuti ze n’abakunzi be, amakuru ahari ahamya ko yari yashyizwe hasi n’indwara ya Malaria.
Amakuru y’abari hafi y’uyu muhanzi ni uko nyuma y’amasaha ane yitabwaho n’abaganga muri mu bitaro biri mu Karere ka Kicukiro, yaje gutaha ubu akaba ari gufatira imiti mu rugo.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake Aho afite indirimbo zirimo nka Piya Puresha, Ubigenza ute, Ishyano, Seka n’izindi.