Date:

Share:

Muhanga: Abana 14 barohamye muri Nyabarongo 

Related Articles

Ubwato bwari butwaye abana 14 bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero bavuye muri Muhanga barohamye muri Nyabarongo batatu n’umusare aba ari bo barokoka.

Uwitwa Ndababonye Jean Pierre w’Imyaka 41 y’amavuko bivugwa ko yakodesheje buriya bwato ashyiramo abana ngo bajye kumufasha gupakira amategura hakurya mu Karere ka Ngororero barohama bageze hagati mu mazi.

Abamenye ayo makuru bwa mbere bavuga ko iyi mpanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Nyakanga 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Abatuye muri uwo Mudugudu bavuga ko batabaje inzego zitandukanye, zibabwira ko biyambaje ba Marine kugira ngo babakuremo.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles