Umuhanzi Diamond Platnumz yemeje ko ari umugisha gukorana indirimbo na Jose Chameleone kandi inzozi ze zaba zibaye impamo.
Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru rya Uganda kivuga ku gitaramo cya Comedy Store.
Itangazamakuru rya Uganda rivuga ko abafana b’aba bahanzi bombi ari kenshi bibaza impamvu nta ndirimbo barakorana.
Diamond yavuze ko afata Chameleone nk’icyitegererezo ndetse avuga ko akunda ibihangano bye cyane.
Yagize ati “Nubaha Chameleone cyane ariko kubwo amahirwe make nta ndirimbo dufitanye. Nifuza gukorana nawe indirimbo. Nimwe mu ndoto zanjye, umuziki we ndawukunda.”
Diamond ari muri Uganda mu mishinga yo gukorana n’abahanzi batandukanye no kwitabira ibitaramo bitandukanye.