Date:

Share:

Minisitiri w’Umutekano yakomoje kuri DRC yigambye gutera u Rwanda

Related Articles

Minisitiri w’Umutekano Alfred  Gasana yavuze ko igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyigambye gutera u Rwanda kitazabigeraho igihe abaturiye umupaka nabo bagize imikoranire n’inzego z’umutekano kandi nabo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mu muhango wo gusoza ubukangurambaga ku isuku n’isukura, umutekano no kurwanya igwingira mu bana bwari bwateguwe na Polisi y’igihugu (RNP) umwaka ushize 2022.

Kagame yasobanuye impamvu tariki ya 4 Nyakanga ari nka Bonane

Ni umuhango wabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 aho hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo imodoka na za moto ku mirerenge n’utugari byitwaye neza muri ubu bukangurambaga bwamaze ukwezi kumwe.

Yagize ati “Barabizi ko Congo ihora ikubita agatoki ku kandi ushaka gutera u Rwanda, turamutse dukoreye hamwe mu kwicungira umutekano ntabwo babigeraho, ibyo bavuga byagarukira ku mupaka ntibigere iwacu, ntabwo bashobora guhungabanya umutekano wacu kuko mutangiye amakuru ku gihe bifasha inzego z’umutekano.”

Ni ubutumwa bamwe mu batuye akarere ka Rubavu bavuga ko babwakiriye neza aho biteguye nabo gukorana n’inzego z’ibanze bya hafi bagatangira amakuru ku gihe, igihe babonye umuntu waba udasanzwe cyangwa utazwi wambutse umupaka nkuko Mukeshimana Merta yambwiye Kigali Up.

Image

Image

Image

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles