Date:

Share:

Kagame yasobanuye impamvu tariki ya 4 Nyakanga ari nka Bonane

Related Articles

Perezida Paul Kagame avuga ko umunsi wo kwibohora uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka awufata nka Bonane kuko benshi ari bwo batangiye ubuzima.

Ni amagambo yagarutseho mu gitaramo cyo Kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yahamije ko abantu benshi nawe arimo tariki ya 4 Nyakanga 1994 ari bwo ubuzima kuri benshi bwatangiye.

Yagize ati “Tariki ya 4 Nyakanga ni nk’ubunane ku bantu benshi nanjye ndimo. Ni nka tariki ya mbere ibanziriza umwaka kuko kuva mu 1994, ni ibintu byinshi byahindutse. Ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho.”

Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n’abatarabashije kubaho hatangiye gahunda yo kubibuka.

Ati “Kubibuka byatangiriye aho bijyanye no kwibohora, ubuzima bw’abanyarwanda n’igihugu niho buhera. Niyo mpamvu nabigereranyije n’umunsi wa mbere utangira umwaka.”

Ku munsi wo kwibohora  2023 hishimiwe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho birimo gutaha ibikorwa bitandukanye birimo amazu yubakiwe abatishoboye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles