Umuryango wita ku buzima wa Aids Healthcare Foundation (AHF Rwanda) watanze udukingirizo ibihumbi birenga 20 mu minsi umunane gusa umaze ukora ubukangurambaga ku kwirinda agakoko gatera SIDA ka HIV.
AHF ivuga ko utu dukingirizo twakwirakwijwe mu batuye akarere ka Rubavu cyane cyane hibandwa mu bice abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA.
Muri ibi bice harimo: Petite Barrière, Rabamba, Buhuru, Bracerie, Ku Kabahinde, Cyanika, Nyabagobe no kuri Gare ariko abantu banapimwe ku bushake.
Umujyi wa Rubavu uvugwamo uburaya buri hejuru ahanini kubera usangiye imipaka yombi n’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni umujyi kandi ugendwa cyane n’abantu bavuye imihanda yose kubera ufatwa nk’uwubukerarugendo, aho abantu bakunda gusohokera cyane.

AHF Rwanda ivuga ko muri iyi minsi umunane, abarenga 1,448 ari bo bipimishije ku bushake.
Ni ibyatangajwe muri Siporo rusange ya Rubavu (Rubavu Car Free Day) yabaye kuri icyi Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023.
Dr Lambert Rangira, ukuriye umuryango AHF Rwanda avuga ko abakiri bato bari mu bibasiwe n’ubwandu bw’aka gakoko gatera SIDA muri iyi minsi, ibintu biteye inkeke ku rubyiruko.
Ni ingingo yagarutsweho kandi n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi, Dr Oreste Tuganeyezu, aho we avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane.
Ati “Imibonano idakingiye yigajemo mu bakiri bato kandi n’ikibazo gikomeye. Biragaragara mu bangavu bagiterwa inda z’imburagihe [zitateganyijwe].”

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko ubwandu burimo kugaragara mu bakiri bato ugereranyije no mu myaka yashize yashize aho abantu bakuze ari bo bari bafite iki kibazo nkuko Dr Simeon Tuyishime, ukuriye ishami rya SIDA, abihamya.