Umutwe wa FDLR, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorana bya hafi n’ingabo za Leta Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) aho intego y’uyu mutwe ari “ugutaha ukoresheje ingufu za gisirikare” no guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ni ubuhamya butangwa na bamwe mu barwanyi ba FDLR bemeye gutaha ku bushake bavuye mu mashyamba ya Kongo bagasubizwa mu buzima busanzwe—mu miryango yabo.
Lt. Col. (Rtd) Emelien Mpakaniye—wahoze ari umurwanyi wa FDLR akaba n’umushakashatsi mu gushaka amabuye y’agaciro— asobanura ko leta ya Kongo ifasha abagize uyu mutwe byeruye ikabaha intwaro n’amafaranga ndetse n’ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro.
Agira ati “imbaraga za FDLR zijyanye n’ubucuruzi bakorera hariya butuma babasha kubaho, kubona intwaro cyane cyane bakorana n’abacuruza amabuye y’agaciro no kuba leta ya Congo iyo igize ibibazo yitabaza FDLR cyane ikabaha amasasu rimwe na rimwe ikabaha n’amafaranga.”

Mpakaniye ahamya ko Leta ya DRC yizeza uyu mutwe kuzawufasha gutaha bagahirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, umugambi umaze imyaka irenga 30 ishize.
Ati “Bababwira ko nibabafasha ikibazo bafite kigakemuka nabo bazabafasha gutaha [iwabo mu Rwanda guhirika ubutegetsi buriho].”
U Rwanda rushinjwa na leta ya Kinshasa gufasha umutwe wa M23—mu ntambara ikomeje kubera bu burasirazuba bw’iki gihugu—mu gihe Kigali nayo ishinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR, ufatwa nk’ikibazo gikomeye ku Rwmda. Impande zombi zihakana ibi birego.
Reba ikiganiro hano: