Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barafinda Sekikubo Fred hamwe n’abandi bagabo babiri bakurikiranweho gukwirakwiza ibihuha.
Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017 ndetse no muri 2024 ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.
Ubutumwa buri kuri X y’uru rwego buvuga ko “RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.”
RIB ivuga ko abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
Ubutumwa bukomeza buvuga ko “RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”