Urubuga rwa YouTube rwasibye indirimbo yitwa ‘Ni Forever’ y’umuhanzi The Ben yari aherutse kuririmbira umugore we Uwicyeza Pamella.
Amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yakoresheje amwe mu mashusho ya sosiyete yitwa ‘Drone Skyline Ltd’ atayaherewe uburenganzira bituma iyi sosiyete imurega.
Drone Skyline Ltd yareze The Ben gutwara umutungo wayo mu by’ubwenge ndetse abakozi b’iyi sosiyete basaba ko iyo ndirimbo yakurwa ku rubuga rwa YouTube kandi bihita byubahirizwa.
Kugeza ubu ntacyo The Ben aravuga ku by’iyi ndirimbo yari imaze kurebwa na miliyoni zirenga ebyiri.
- Advertisement -