Umugabo wo mu Karere ka Karongi ufite imyaka 52 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gusambanya abana batanu b’abaturanyi.
Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero Umurenge wa Rwankuba bivugwa ko icyaha akekwaho yagikoze mu bihe bitandukanye.
Umwe mu baturanyi be yavuze ko amakuru bafite ari uko abo bana yabashukishaga amandazi, biscuit ndetse rimwe na rimwe ibyo yabemereye ntabibahe, hanyuma abana bakajya bamusanga mu isantere bakamwishyuza ariko ababyeyi ntibamenye ibyo aribyo.
Ati “Kugira ngo bimenyekane ni umwana yasambanyije arabivuga n’abandi bana baboneraho gutanga amakuru.”
Abazi uyu mugabo ukekwa bavuga ko ari umuntu ukunda gusabana, ndetse ngo kera yakundaga gutereta abagore b’abandi ariko ngo yasaga n’uwabiretse.
Abana akekwaho gusambanya bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itanu n’icyenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Félicien yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo avuga ko afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Afungiye kuri sitasiyo ya Bwishyura.”
Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, byashyizwe mu rwego rw’ibyaha bidasaza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe umwana wasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14.