Date:

Share:

Bamporiki yongeye ahabwa inshingano nshya

Related Articles

Perezida Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuwa 27 Ukwakira 2026 mu izina rya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko mubahawe inshingano nshya na Bamporiki arimo.

Iri tangazo rigaragaza ko Bamporiki yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri nyuma yo kugisha inama uyu muryango.

Bamporiki  wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahawe izi nshingano nshya nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo naho Dr Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède

Mu zindi mpinduka, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles