Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hari kubakwa hoteli ya Pasteur Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda.
Ni hoteli izaba ifite inyenyeri enye yitezweho gutwara hafi miliyari 10 Frw. Izaba ifite icyumba cy’inama cyakira abantu 1000, restaurants enye n’ahantu ho kwicara hejuru y’inyubako hitegeye ikiyaga n’Ibirunga.
Bizimungu avuga ko amafaranga azayigendaho ashobora kuzarenza gato miliyari 10 Frw cyangwa akajya munsi bitewe n’ibizakenerwa kugira ngo imirimo yose irangire.

Mu bikorwa bizaba biri muri iyi hoteli harimo icyumba cy’inama cyakira abantu 1000 bicaye mu buryo bukoreshwa mu nzu z’imikino n’ibitaramo, buzwi nka “théâtre”.
Hejuru y’inyubako hazaba hari ahantu ho kwakirira abantu (rooftop), aho abazahagana bazajya bareba ahisanzuye, bitegeye igice cy’Ikiyaga cya Kivu n’Ibirunga.
Ibi Bizimungu abihuza n’imiterere y’ubukerarugendo bwa Rubavu aho avuga ko abantu benshi bahagana bashaka kuruhuka, gusura Amashyuza cyangwa gukomereza muri Pariki y’Ibirunga.
Aho yakuye igitekerezo
Bizimungu yavuze ko igitekerezo cyo kubaka hoteli cyaturutse ku bushobozi abona muri Rubavu bwo kwakira abantu bashaka aho baruhukira nyuma y’igihe bamaze bakora.
Ati “Kuba Gisenyi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bose, umuntu akaba amaze umwaka wose akora ataruhuka akaza ku Kivu kuruhuka, niho igitekerezo cyavuye.”

Yagaragaje ko ashaka gutanga umusanzu mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerarugendo ako karere gafite, harimo n’ibikorwa byo kwidagadura mu kiyaga.
Ati “Nitugira ubushobozi tuzagura ibikoresho byo gukoresha mu kwidagadura mu Kivu ‘Imikino yo mu mazi’ nk’umusanzu wacu twaha Abanyarwanda, kandi turanifuza kubyaza umusaruro amahirwe dufite nka Rubavu.”
Amashyuza na yo ari mu byamukuruye bituma ashora imari i Rubavu. Yagaragaje ko ari kimwe mu bishobora gukurura Abanyarwanda n’abanyamahanga basura ako karere.
Bizimungu ateganya ko abazagana iyo hoteli bazajya banasobanurirwa amateka y’ahantu hatandukanye muri Rubavu, harimo Umusozi wa Nengo, ufitanye isano n’Intambara ya Mbere y’Isi.
Kuri we, kwakira abashyitsi kuri iyo hoteli bizajyana no kubafasha kumenya ibyo bashobora gusura no gukorera muri Rubavu, haba mu kuruhuka, kwidagadura cyangwa kumenya amateka yaho.

Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu 2018 icyo gihe bateganya ko icyiciro cya mbere cyagombaga kuzura mu 2022 ariko imirimo idindizwa n’icyorezo cya Covid-19.
Bizimungu yayoboye u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugeza mu 2000 ubwo yeguraga. Nyuma yo gufungurwa mu 2007, ntabwo yongeye kugaragara muri politiki, ahubwo yibera mu bikorwa bye bwite.