Date:

Share:

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abana ba Robert Mugabe

Related Articles

Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cya Zimbabwe rwateye utwatsi ubusabe bw’abana ba nyakwigendera Perezida Robert Mugabe basaba ko atakongera gushyingurwa.

Aba bana ba Mugabe bajuririye mu rukuko rw’Ikirenga basaba ko umubiri w’umubyeyi wabo utakongera gushyingurwa nkuko leta yafashe umwanzuro ko Mugabe agomba gushyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu rya ‘National Heroes Acre’.

Ni icyemezo bamwe mu banya Zimbabwe batakiriye neza bashyigikira ko yagumishwa mu cyaro ku ivuko aho yashyinguwe.

Mu barwanyije iki cyifuzo harimo abana ba Mugabe: Bona Mutsahuni, Robert Tinotenda na Bellarmine Mugabe.

Ikinyamakuru Iharare kivuga ko umucamanza, Stanley Mhondoro yavuze ko ubusabe bwabo nta shingiro bufite.

Nta makuru avuga igihe nyakwigendera Mugabe azongera gushyingurwa usibye ubu busabwe bwatewe ishoti.

Mugabe yitabye Imana tariki ya 6 Gashyantare azize uburwayi bwa kanseri.

Yitabye Imana aguye mu gihugu cya Singapore aho yari yaragiye kwivuriza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles