Date:

Share:

Hadutse idini ry’indaya n’abakunzi b’agatama

Related Articles

Mu gace ka Bindura gaherereye mu gihugu cya Zimbabwe hadutse idini ry’abakunda agatama gusa n’indaya.

Iri dini ryashinzwe n’abanywi b’inzoga ryiswe ‘Ziva Mwari Congregation Church (ZMCC).

Kugeza ubu rimaze kugira abayoboke 80.

Umugabo washinze iri dini, Richard Twabi, yabwiye itangazamakuru ko n’indaya zemewe kuza kwifatanya nabo guhimbaza Imana.

Yagize ati “Nta mategeko akarishye dufite kandi n’indaya ntabwo zihejwe kuko twese tuzi ko Imana iriho.”

Twabi yakomeje avuga ko basenga isaha imwe gusa kandi nta muntu uba wemerewe gosoma ku nzoga.

Ati “Desenga isaha imwe gusa buri wa Gatandatu kandi nta muntu uba yemerewe kunywa inzoga mu gihe cyo guhimbaza Imana.”

Si rwo rusengero rwa mbere rubayeho ruhuje abanywi b’inzoga ahubwo no muri Afurika y’Epfo hari urundi rwitwa Gaboka Church abayoboke barwo bafite imyizerere yo kuvugana n’Imana binyuze mu kunywa nyinshi.

https://www.kigaliup.net/2022/05/15/inzuki-zafatishije-umugore-wa-pasiteri-wasambaniraga-mu-bisheke/

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles