Date:

Share:

Ntitwifuza ko agapfukamunwa kavaho-Ngirente

Related Articles

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko itifuza ko abantu bareka kukambara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’aho inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 13 Gicurasi 2022 yafashe umwanzuro ko “kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko”.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagarutse kuri iki cyemezo avuga ko nubwo kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko bitavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.

Yagize ati “Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho, nta nubwo dushaka ko agapfukamunwa kavaho. Twaravuze ngo agapfukamunwa ntikakiri itegeko.”

Yakomeje avuga ko mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri bashyizemo ingingo yo gushishikariza abantu bari mu ruhame gukomeza kujya bambara udupfukamunwa.

Ati “Ntabwo twavuze ngo udupfukamunwa tuvuyeho, twaravuze tuti ‘uri free [uwisanzuye] ntabwo uzahura n’umupolisi ngo ayikubaze cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Dr Ngirente yavuze ko bitewe n’uburyo Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo na bo ubwabo bazajya bibwiriza kwambara agapfukamunwa mu gihe bagiye aho gakenewe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles