Date:

Share:

Zambia: Indaya zirarwanira abagabo ku bwinshi

Related Articles

Mu gihugu cya Zambia abagabo babaye idorali kubera ubwinshi bw’abakobwa n’abagore bari kwishora mu buraya bashaka kubona amaramuko.

Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko umubare w’abakora uburaya ukomeje kuzamuka cyane.

Umujyi wa Lusaka niwo uvugwa cyane kubamo indaya.

Ruth ni umwe mu bakoreraga uburaya muri uyu mujyi ariko aza kwimukira mu mujyi wa  Mazabuka nibura ngo arebe ko ubuzima bworoha akabona abagabo bashaka kuryama nawe.

Avuga ko muri Lusaka kubona umugabo ari ingumi kubera abahakorera uburaya babaye benshi.

Mazabuka, uyu mudandazamagara yimukiyemo, ni umujyi muto cyane kuri Lusaka ariko avuga ko ibintu biteye ubwoba.

Avuga ko uyu mwuga umaze kuyobokamo abantu benshi biganjemo n’abamama b’imyaka 17 n’abagore bubatse bari kuwishoramo.

Ruth avuga ko uyu mwuga urimo kuzamo abantu benshi ku huryo bugaragara.

Yagize ati “Hari abana bato bafite n’imyaka 17 bari kuza mu buraya.”

“Kubera ubwinshi bw’abantu barimo kuzamo byatumye abagabo babura, hari indaya nyinshi, abagabo ni bake.”

Ruth avuga ko akomeje kujyamana n’abagabo mu rwego rwo gushaka igishoro ngo abashe guhindura ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles