Date:

Share:

Pasiteri yagaragaye yagiye kuraguza

Related Articles

Hagaragaye amashusho umupasiteri yagiye kuraguza ku mupfumu ngo abashe kubona abayoboke bagana idini rye.

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje gucicikana amashusho y’umupfumu arimo kuragurira umupasiteri amusabira kubona abayoboke benshi.

Ibi byabereye mu gake ka Umunna Orlu muri Leta ya Imo.

Uyu mupfumu yumvikana asaba ko idini ry’umukiliya we ribona abayoboke benshi kandi abaza bakabona umugisha.

Ikinyamakuru  Naija News kivuga ko  benshi muri Nigeria bagaye iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bitari bikwiye ko umuntu wiyita umukozi w’Imana ajya muri izi nzira.

Nta mazina by’idini na pasiteri yatangajwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles