Date:

Share:

Guverineri Habitegeko yeruriye FDLR ayibwiza ukuri [Video]

Related Articles

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habitegeko François yemeza ko inyeshyamba za FDLR ntaho zamenera ahubwo zagaruka mu Rwanda zigafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Ni ubutumwa yagarutseho mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bugamije isuku n’isukura, umutekano n’imitangire ya serivisi muri iyi ntara ayobora.

Mu ijambo yagejeje ku batuye Akarere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda, Habitegeko yahamije ko igisirikari cy’u Rwanda (RDF) cyiyubatse.

Yagize ati “Ntabwo twenda kudohoka ku gucunga no kubungabunga umutekano. U Rwanda ruri mu bihugu ku isi bitekanye.”

“Abo ba FDLR mwumva basigaye bifatanya n’abaturanyi bacu ntako batagize ariko ingabo zabamenesheje ziracyahari, ubushobozi bwikubye inshuro nyinshi, nyinshi cyane. Nagiraga ngo mbabwire ngo niba zarabahabije muri 94 [1994] zikabohora iki gihugu nanjye nubwo nshaje uyu munsi, bibeshye sibanura uko mbajya inyuma [RDF] nkajya mvuga ngo komera komera komera turi kumwe.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero nababwira ngo ibyiza  batahe baze twubake u Rwanda  rwacu cyangwa se niba bahisemo kuzagwa iyo mu mashyamba ya Congo, ayo ni amahitamo yabo.”

Habitegeko yanashimangiye ko kandi baramutse baje u Rwanda rwabakirana amaboko yombi ariko igihe baza bagamije kubaka.

Ati “…Nibaza tuzabakirana yombi bapfa kuba batazanye iriya ngengabitekerezo mu Rwanda y’amacakubiri ya jenoside. Baje baje kubaka, tuzabakira.”

Reba ijambo rye hano: 

Guverineri Habitegeko yeruriye FDLR ayibwiza ukuri [Video]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles