Igihugu cy’Uburusiya cyemeje ko kizashyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihe yaba yinjiye mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’Uburusiya i Kinshasa Bwana Alexei Sentebov mu biganiro yagiranye n’intumwa za Repubulika Iharanira Denokarasi ya Congo byabereye muri Ambasade y’Uburusiya kuri uyu wa 10 Kamena 2022.
Ikinyamakuru Wab-infos.com cyanditse ko Ambasaderi Sentebov yijeje izo ntumwa za RDC ko igihugu cye kizakora uko gishoboye kigaherekeza RDC kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma w’urugamba mu gihe yaba yinjiye mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
Ambasaderi Sentebov yemereye izi ntumwa ko igihugu cye kizakomeza kubera umuvugizi Congo mu kanama k’umutekano ku isi k’umuryango w’Abibumbye igihugu cye gisanzwe gifitemo umwanya uhoraho.
Kugeza ubu umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda rushinjwa na RDC gushyigikira inyeshyamba za M23 .
Ni mu gihe RDC ishinjwa n’u Rwanda kuvogera ubusugire bwarwo no kurasa ku bushake ku butaka bwarwo.