Mu gihugu cya Zimbabwe hakomeje kuvugwa inkuru y’ubantu batandukanye barimo kugura amano y’abantu bagatanga akayabo k’amafaranga.
Ahanini abari kubikora bivugwa ko ari abakire n’abaherwe.
Ni inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aho n’abanyamahanga nabo batandukanye barimo kuza muri iki gihugu baje gushaka ifaranga.
Ibinyamakuru birimo Iharare bivuga ko ino rimwe rinini ririmo kugura amadorali ibihumbi 40, ino riringaniye rikagura ibihumbi 30 naho ino rito rikagura ibihumbi 10 by’idorali.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka Barry Roux wo muri Zimbabwe yavuze ko ibi byose birimo gukorwa n’umuherwe wo muri Zimbabwe amazina ye ntabwo yatangajwe] ariko avuga ko ari we ubyihishe inyuma.
Yagize ati “Umuherwe wo muri Zimbabwe arimo kugura amano [aho] ino rimwe ari kwishyura ibihumbi 40 by’Idorali n’imodoka nshyashya ariko umuhango wo kurica ukabera mu ruhame ”
Bivuwa ko ibi byose biri kuba mu rwego rwo guterekera.