Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeye kurekura abasirikari babiri b’u Rwanda ivuga ko yafatiye ku butaka bwayo.
Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yabitangaje amaze kubonana na Perezida wa RDC Felix Tshisekedi mu gatondo ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022.
Ibiro bya Perezida Lourenco byavuze ko iyi ntambwe itewe mu rwego rwo guhagarika umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Lourenco nyuma yavuganye na perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro cyabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umwuka mubi mu bya diporomasi hagati y’u Rwanda na Kongo watangiye mu minsi ishize aho impande zombi zitavuze rumwe ku nyeshyamba za M23 zongeye kubura umutwe.
U Rwanda mu minsi ishize rwemeje ko hari ibisasu byarashwe muri Musanze bivuye Congo.
Igisirikare cya Congo nacyo gitangaza ko cyafashe abasirikari b’u Rwanda ku butaka bwabo.
Icyo gihe RDF yavuze ko bashimutswe.