Date:

Share:

Leta yasobanuye ibya M23 yahungiye mu Rwanda

Related Articles

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda  Vincent Biruta yemeje ko inyeshyamba zibarizwa muri M23 zateye Congo zitaturutse mu Rwanda.

Ni amakuru Leta y’u Rwanda itangaje nyuma y’ibitero byagabwe mu karere ka Musanze bikangiza ibikorwa by’abaturage kandi bigakomeretsa benshi nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryavugaga.

Leta ya Congo yahise itangaza ko Urwanda rufasha M23 kandi sibwo bwa mbere.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, yagiranye n’abanyamakuru yemeje ko amakuru u Rwanda rufite agaragaza ko FARDC ishyamiranye na M23 yamaze no kwihuza  na FDLR irwanya leta y’u Rwanda.

Minisitiri Biruta avuga ko abarwanyi ba FDLR bahawe imyenda ya gisirikare ya Congo.

Avuga ku inyeshyamba za M23 zamanitse amaboko zigahunda ariko zongeye kubura umutwe mu minsi ishize, Minisitiri Biruta yavuze ko abarwanyi  ba M23 bahungiye mu Rwanda  bagafatwa bakakwa intwaro mu gihe abandi berekeje muri Uganda.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2013 baratsinzwe bamwe bahungira mu Rwanda abandi Uganda. Abahungiye mu Rwanda barahageze tubambura intwaro tuzisubiza guverinoma ya Congo. Tubatwara ahantu Ikibungo tubashyira mu nkambi yaho tubagumisha aho kugira ngo batazongera kugira aho bahurira n’umupaka wa Congo ngo babe bajya gutezayo umutekano muke.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Vencet Biruta ubwo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru

Yakomeje agira ati “Nyuma y’aho guverinoma ya Congo yohereje abantu baraza babonana nabo, baraganira bagirana n’amasezerano ko bagiye kubatahana. Ubwo hari mu mwaka wa 2019. Ariko ntabwo byakozwe. Ntibigeze babatahana nubu ngubu baracyahari.”

Minisitiri Biruta avuga ko nyuma bamwe mu bahungiye Uganda baje kwisuganya bakongera bagatera, ibintu avuga ko leta u Rwanda itigeze imenya ibyabo cyane ko batavuye mu Rwanda.

Ati “Abandi bahungiye ahandi [Uganda] barisuganyije, bagirana ibiganiro na Congo ariko uko byagenze ngo bongere bajye kurwanya twebwe nk’u Rwanda ntabwo twabimenya kuko ntibaturutse hano. Nta bubasha tubafiteho kandi ntibaba aha ngaha.”

Kugeza ubu leta y’u Rwanda ivuga ko nta nyungu ifite mu guhungabanya umutekano wa Congo kandi izakomeza kugarura amahoro binyuze mu biganiro.

RDC: Abanyarwanda barenga 100 batawe muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles