Date:

Share:

RDC: Abanyarwanda barenga 100 batawe muri yombi

Related Articles

Kugeza ubu umwuka ntabwo umeze neza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu minsi ishize nibwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’ingabo za leta ya Congo zashimuse abasirikari babo babiri.

Ryavugaga ko “Ingabo za FARDC hamwe na FDLR  zatatse RDF ku mupaka wacu abasirikari babiri b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi bagashimutwa”.

Uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2022 amakuru arimo gucicikana avuga ko abandi banyarwanda 150 baba Masisi mu gace ka Rubaya batawe muri yombi.

Nta kintu bazira cyiratangazwa kandi ibihugu byombi ntacyo biravuga kuri iki kibazo.

Umunyamakuru Oswakim Oswald wa Radio na TV 10 ahamya ko yahawe amakuru ko aba banyarwanda bafashwe.

Masisi ni agace gatuyemo abanyarwanda benshi yemwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Congo yahagaritse ingendo z’indege ya RwandaAir mu kirere cyayo, ibintu bisa nko gufatira u Rwanda ibihano mu bijyanye n’ubukungu.

RDC ishinja u Rwanda ko rurimo gufasha umutwe w’inyeshyamba za M23 zirimo kurwanya leta ya Kinshasa.

U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu gufasha M23.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles