Date:

Share:

FDLR yashimuse abasirikari b’u Rwanda

Related Articles

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashimuse abasirikari babo babiri.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ingabo mu Rwanda rivuga ko abasirikari b’u Rwanda babiri bashimuswe na FDLR .

Rigira riti “Ingabo za FARDC hamwe na FDLR  zatatse RDF ku mupaka wacu abasirikari babiri b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi barashimutwa”.

“Abo ni Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad ubu bari mu maboko ya FDLR mu burasirazuba bwa Congo.”

“Turasaba abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana bya hafi n’imitwe yakoze Jenoside kurekura abasirikari ba RDF”

Ni itangazo Leta y’u Rwanda isohoye nyuma y’aho Congo yahagaritse ingendo z’indege ya RwandaAir mu kirere cyayo mu mijyi ya Goma na Rubumbashi.

Congo irimo gushinja u Rwanda ko rurimo gufasha umutwe w’inyeshyamba za M23.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles