Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga mu mwaka wa 2017 wari ufunzwe yarekuwe yemererwa gukurikiranwa ari hanze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022 nibwo Iradukunda yasomewe ku ifungwa n’ifungurwa maze yemererwa gukurikiranwa ari hanze.
Amakuru Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje igihe yafatwaga yavugaga ko uyu Miss Iradukunda akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba impapuro no kubangamira iperereza.
Yatawe muri yombi nyuma ya Prince Kid wari umuyobozi wa kampani yateguraga aya marushanwa mu Rwanda.
Nawe arafunzwe ku byaha bivugwa muri Miss Rwanda.
Ni ikibazo na Perezida Kagame Paul yakomojeho mu minsi ishize avuga ko Miss Rwanda habayeho no gucuruza abantu.