Mu masaha y’ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 mu karere ka Rutsiro habereye urugomo rwakorewe Uwimanintije Harriette w’imyaka 22 warumwe ku ibere ndetse atemwa n’abajura bari baje kwiba inka y’iwabo.
Ibi byabaye ubwo Uwimanintije yagundaguranaga nabo ndetse umwe muri bo afatwa n’abaturage batabaye.
Ibi byabereye mu murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere mu mudugudu wa Kabusagara.
Ibusambo byafashwe harimo Habiyaremye Jean Baptiste bahimba Mbirigishi yafashwe n’abaturage arimo agundagurana na Uwimanintije akanga kumurekura.
Abaturage bavuga ko yageregeje kumuruma ibere ngo arebe ko yamurekura undi akomeza kumugundira.
Habiyaremye yafashwe yari aje kwiba inka yo mu rugo rwa Nyirasafari Esperance, umubyeyi wa Uwimanintije.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kivumu, Bwana Munyamahoro Muhizi Patrick, yemeje aya makuru avuga ko aba bajura bombi batawe muri yombi.
Ati “Amakuru y’uru rugomo twayamenye mu masaha y’ijoro ubwo ibisambo bibiri byagiye kwiba inka bikarwana n’umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo. Kimwe mu gihe yagifashe bari kugundagurana cyamurumye ikindi kizana icyuma kimutema ku ntugu zombi ariko yanga kurekura, abaturage baratabara umwe arafatwa undi aratoroka, uwatorotse yaje gufatwa mugitondo kuri ubu ibyo bisambo bikaba byafunzwe.”
Ibisambo byafashwe ni Nshimiyimana Emmanuel wafatiwe iwe mu rugo akaba na muramu wa Habiyaremye Jean Baptiste bakaba basanzwe bafatanya mu gukora ubujura nk’uko Munyamahoro abivuga.
Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, mugihe Uwimanintije Herriete wakomerekejwe n’ibisambo yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kivumu ngo yitabweho.
Mu murenge wa Kivumu haherukaga kuba umukwabu wo gufata ibihazi n’abajura bazengereje Rubanda hafatwa 10 bahita bajyanwa muri Transit Center ndetse umwe muri ibi bisambo yari ku rutonde rw’abagombaga gufatwa ariko akaba yari yaratorotse uyu mukwabu.