Date:

Share:

Hamenyekanye impamvu Kigali Arena yahinduriwe izina

Related Articles

Inyubako igezweho y’imikino n’imyidagaduro yari izwi cyane nka Kigali Arena yahindutse ‘BK Arena’.

Ni amasezerano Banki ya Kigali (BK) ivuga ko afitiye inyungu urubyiruko cyane.

Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyo nyubako mu gihe cy’imyaka itandatu yishyura miliyoni zirindwi z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari z’amafaranga y’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc Dr. Diane Karusisi yavuze ko ayo masezerano ategerejweho inyungu nyinshi cyane cyane binyuze mu rubyiruko nk’icyiciro usanga gikoresha cyane iyo nyubako.

Yagize ati “BK Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko. Ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike. Icyo gihe nituba twegereye urubyiruko nk’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo, bizaduteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK)

Mu mwaka wa 2019 nibwo iyi nyubako y’imikino yatashywe ku mugaragaro, aho intego zayo ari ukwakira amarushanwa atandukanye akinirwa mu nzu (indoor games), inama ndetse n’ibitaramo bitandukanye.

Ku itariki ya 8 ukwakira mu mwaka wa 2020, nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na kompanyi ya QA Venue Solutions Rwanda, yo gucunga iyo nyubako.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles