Date:

Share:

Breaking! Indege izana abimukira mu Rwanda yabujijwe guhaguruka

Related Articles

Urugendo rw’abimukira bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda rwasubitswe ku munota wa nyuma hatangira indi gahunda nshya.

Kuri uyu wa Gatatu  Kamena 2022 nibwo leta y’u Rwanda yari kwakira itsinda ry’abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza.

Kuzanwa mu Rwanda byateje impagarara, imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta mu Bwongereza iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko iyi gahunda yahagarikwa.

Byari biteganyijwe ko abantu barindwi bagize itsinda rya mbere aribo basesekara i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Leta y’u Rwanda yo ntabwo yari yatangaje umubare w’abo yakira nubwo yari yemeje ko yakira itsinda rya mbere mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Kabiri tariki ya 14 Kamena 2022.

Ukuza kwabo kwahagaritswe ku munota wa nyuma n’urukiko ruharanira uburenganzira bwa muntu Iburayi ( European Court of Human Rights).

Uru rukiko rwatangaje ko “imyiteguro igiye kongera kunozwa uhereye uyu munsi.”

BBC ivuga ko indege ibazana yari guhagurukira ku kibuga cya gisirikari cya Wiltshire ariko byarangiye aba bimukira bavanywe mu ndege.

Ntacyo leta y’u Rwanda yari yagatangaje ku isubikwa ry’urugendo rw’abimukira yari igiye kwakira ubwo iyo nkuru yakorwaga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles