Ishuri ryigisha imyuga rya ETEFOP riherereye mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ryahawe isomero rigezweho na UNESCO.
Taliki ya 9 Kamena 2022 nibwo Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri Vincent Harolimana ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru, Albert Mutesa wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO batashye isomero rishya ryahawe ETEFOP Musanze.
Iri somero ryatewe inkunga ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda atanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho (UNESCO).

Ni inkunga yakoreshejwe mu kugura ibitabo bijyanye n’amasomo y’imyuga abana bahabwa hagamijwe gushimangira ireme ry’uburezi barushaho gusobanukirwa ibyo biga no guhanga udushya.
Mu ijambo ry’ikaze Padiri Revelien Turikumwenayo yashimiye diyoseze ya Ruhengeri ubufasha itahwemye guha iryo shuri agaragaza intambwe ishimishije bagezeho aho ishuri ryatangiye ari VTC rifite abanyeshuri 22 muri 2009 ubu rikaba ryarahindutse TVET rigeze ku banyeshuri 774.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Munyamahoro Alexis yashimiye ETEFOP uburezi n’uburere itanga asobanura ko “ari mu mashuri aza ku isonga yaba mu myitwarire cyangwa ibizamini binyuranye bitangwa n’akarere.”
Bwana Alexis yasabye abanyeshuri kurushaho kuba “indakemwa mu myitwarire n’imyigire mu guharanira guhiga abanda muri byose.”
Yakomeje asaba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ko bafasha akarere kubonera isomero n’andi mashuri y’imyuga ari mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO Albert Mutesa yavuze ko bishimiye kwifatanya na ETEFOP mu birori by’uruhurirane ariko cyane cyane gutaha ririya somero.
Yishimiye ubufatanye bwaranze Komisiyo n’ishuri rya ETEFOP kugira ngo iriya ntambwe igerweho.
Yabasezeranije no kuzabafasha kubona isomero ryo mu rwego rw’ikoranabuhanga (e-library).
Musenyeri Vincent Harolimana yishimiye intambwe iri shuri rimaze gutera avuga ko ari “ishuri rihesha ishema Diyocese yaba mu burezi, uburere n’ibigwi rikomeje kwesa”.
Yakomeje asaba abanyeshuri guharanira kunoza ibyo bakora no kwiyubakamo ubunyangamugayo no kuba abo kwizerwa.