Date:

Share:

DRC: Perezida Tshisekedi yaseshe amasezerano yose n’u Rwanda

Related Articles

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye leta ko isesa ako kanya amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Iyo nama yateranye kuri uyu kuwa gatatu tariki ya 15 Kanama 2022 iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Mu magambo akarishye ashinja u Rwanda kandi yita umutwe wa M23 uw’iterabwoba, Patrick Muyaya yavuze ko mu byemezo byayo harimo guhagarika amasezerano bafitanye n’u rwanda yose.

Yagize ati “Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo. Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumvikane ku masezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda.”

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda agira ati “reka dutegereze turebe niba icyemezo cy’iyo nama guverinoma izacyemeza.”

Inama yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni icyemezo leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Mu kwezi nk’uku umwaka ushize umubano wari mwiza hagati y’ibihugu byombi

Ibi bibaye nyuma y’imyigaragambyo yamagana u Rwanda yabaye i Goma ejo hashize yabayemo n’ibikorwa byo gusahura amaduka y’abo abasahura bavugaga ko ari Abanyarwanda, nk’uko umunyamakuru Julien Ngoyi w’i Goma yabibwiye BBC.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles