Imodoka ya bisi ya RITICO yavaga i Kigali ijya i Rusizi yafashwe n’inkongi igeze mu Karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera irashya irakonkoka.
Iyi modoka yafashwe n’inkongi ahagana saa 17 n’iminota 40 zo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022.
Yari mu rugendo rwavuye mu Mujyi wa Kigali saa Saba z’amanywa rwerekeza mu Karere ka Rusizi.
Amakuru y’ibanze agera kuri Kigali Up avuga ko abantu bose babashije kururuka nta muntu n’umwe wayikomerekeyemo.
Inkuru iracyakorwa!