Mu Rwanda hagiye kubakwa inzu y’imiturirwa ibiri yiswe Kigali Financial Square izaba ari yo ndende mu Rwanda.
Umuturirwa umwe uzaba ugizwe n’amagorofa 24 undi ugizwe n’amagorofa 20.
Ni inyubako izaba ihuriro mpuzamahanga ry’ibikorwa by’urwego rw’imari n’ubucuruzi yiswe ‘Kigali International Finance and Business Square (KIFBS)’, igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge.

Kigali Financial Square ni umushinga wa Banki y’Abanyakenya (Equity Bank) isanzwe ikorera mu Rwanda, ukaba uzarangira kubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Iyi nyubako izuzura itwaye amafaranga angana na miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika angana na Miliyari 100 Frw.
Perezida Paul Kagame witabiriye umuhango wo gufungura imirimo yo gutangira kubaka yashimiye Equity Group n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.
Yagize ati “Iki kigo cy’ubucuruzi kizateza imbere umugambi w’u Rwanda wo kurugira igicumbi cyizewe cya serivisi z’imari”.
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda bifatanyije na Perezida Paul Kagame gufungura Kigali Financial Square.