Umubyeyi witwa Joel Majo ukomoka mu gihugu cya Sudani y’Epfo yatangaje abantu batari bake nyuma yo gufata umwanzuro wo gusubira mu ishuri hamwe n’umwana we.
Uyu mubyeyi yiyandikishije mu mwaka wa gatatu.
Citizen TV ivuga ko Joel ari impunzi ikomoka muri Sudani aho afite intego yo kwiga indimi akamenya kuzididibuza neza.
Iki kinyamakuru kivuga ko ashaka kwiga kuvuga Igiswahili n’Icyogereza.
Yagize ati “Natangiye ishuri kuko nshaka kwiga kuvuga indimi kandi nshaka ubuzima bwiza hamwe n’umuryango wanjye.”
Umuyobozi w’ishuri rya Sosiani, Bwana Nicholas Kosgei, yakozwe ku mutima n’uyu mubyeyi avuga ko agiye kubera abandi banyeshuri urugero rwiza.
Akomeza avuga kwakira uyu mubyeyi bizatera abandi banyeshuri umuhati wo kwiga bashyizeho umwete.