Date:

Share:

Perezida Museveni yishimiye kugaruka mu Rwanda

Related Articles

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaje mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM akoresheje inzira y’ubutaka aho yambukiye ku mupaka wa Gatuna.

Hari hashize imyaka itanu Museveni w’igihugu cya Uganda adakandagira mu Rwanda bitewe n’umwuka mubi wa politiki hagati y’ibihugu byombi.

Ku mupaka wa Gatuna yavuye mu modoka agenda asuhuza abaturage aho abanyarwanda bamwakiranye urugwiro.

Kuri Twitter ye nawe yahamije ko yambutse akoresheje umupaka wa Gatuna.

Yagize ati “Nambutse umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda nerekeza mu nama ya CHOGM i Kigali.”

Perezida Museveni yaherukaga ki butaka bw’u Rwanda muri 2017 yitabira irahira rya prezida Kagame.

Inama ya CHOGM ibaye mu gihe u Rwanda na Uganda byari bimaze iminsi bizahuye umubano nyuma y’uko ibi bihugu byari bimaze igihe birebana ayigwe.

Mu kwezi kwa Gatatu Gen.Muhoozi Kaineruga umuhungu wa prezida Museveni yagendereye u Rwanda mu mugambi wo kuzahura umubano mu gihe gito imipaka ihuza ibihugu byombi yahise ifungurwa.

Mu kwezi kwa Kane Perezida Kagame yitabiriye isabukuru ya Gen.Muhoozi abonana na perezida Museveni.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Uganda usa nurimo gusubira mu buryo nubwo hakiri ibikiganirwano harimo nko gusubiza mu buryo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Biteganijwe ko Perezida Museveni amara iminsi ine mu Rwanda,muri iyi nama ihuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles