Perezida Yoweli Kaguta Museveni yasesekaye i Kigali aho aje kwitabira inama ya CHOGM.
Abanya Kigali bari buzuye imihanda cyane cyane Nyabugogo bashungereye imodoka ye n’inzindi zimuherekeje.
Niwe muyobozi Abanyarwanda bakiranye urugwiro n’ukumbuzo rudasanzwe.
Perezida Museveni yahise anyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira abanyarwanda kuba bamwakiranye urugwiro.
Yagize ati “Nishimiye uburyo mwanyakiranye urugwiro. Murakoze cyane!”
Museveni yari amaze imyaka itatu adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.


