Igihugu cya Qatar kizakira igikombe cy’isi cyatangaje ko nta mukinnyi cyangwa umufana wemerewe kuzakora imibonano mpuzabitsina kugeza kirangiye.
Ni amabwiriza mashya avuga ko abantu bashakanye aribo bemerewe kuba batera akabariro gusa kandi nabo bakaba bazaba bazanye muri iyi mikono.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Times Now byanditse ko umuntu uzarenga kuri iri bwiriza azafungwa imyaka irindwi.
Abantu bamwe bateganya kwerekeza muri iki gihugu cya Qatar kigiye kwakira imikino y’igikombe cy’isi 2022 ntabwo bashyigikiye iri bwiriza bakavuga ko ari ukuvutswa uburenganzira bwo kwisanzura.
Abanyabirori nibo ahanini bagaragaje ko batishimiye iri bwirizwa.
Qatar ni kimwe mu bihugu bigaragaramo abasilamu aho ubusambanyi bugikumirwa hamwe na hamwe bigafatwa nk’ikizira.