Hari amakuru avuga ko ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yari ahiritswe ku butegetse igihe yari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bivuga Icyongereza ( CHOGM).
Umwe mu basirikare bakuru yizera bivugwa ko yamutabaye akaburizamo iyo ‘Coup d’état’.
Ikinyamakuru kimwe cyo muri Uganda kivuga ko gifite amakuru yihariye arimo n’ay’iperereza avuga ko muri iki gihe ibintu bitifashe neza mu ngabo za Uganda.
Abashakaga guhirika Museveni bari babibariye neza kubera ko bashakaga kubikora mu gihe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda Gen. Wilson Mbadi yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya.
Umwungirije witwa Lt Gen Peter Elwelu yamenye iby’uko hari abashakaga guhika Museveni bitwaje ko we na Mbadi batari bari mu gihugu.
Gen Elwelu yategetse abasirikare bakuru kubwira abo bayobora ko guhera ku wa Gatatu taliki 22 Kamena 2022 bagomba kuguma mu bigo byabo buri wese mu kazi ke kuzageza ku gihe cyagenwe.
Iri bwiriza ryategekaga ko nta musirikare mukuru ugomba kuva mu kigo cye kuzageza ‘ibintu bisubiye mu biryo.’
Gen Mbadi yari ari mu ruzinduko muri Kenya mu nama y’abagaba b’ingabo bari bagiye kuganira ku kibazo cya M23 imaze iminsi yarabijije icyokere ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Umusirikare mukuru Gen Peter Elwelu ni umusirikare mukuru wiyemeje kuba indahemuka ku butegetsi bwa Museveni icyo byamusaba cyose.
Aherutse gukoresha imbaraga ahabwa n’itegeko ndetse n’ipeti rye yahawe na Perezida Museveni kugira ngo aburizemo ibisa n’ibyigeze kuba mu mwaka wa 1971.
Amakuru Perezida Museveni yabonye nyuma ya kiriya gikorwa cyaburijwemo, yatumye adataha mu ndege ahubwo aca iy’ubutaka akambika ahitwa Ntungamo kugira ngo abanze yumve neza uko ibintu byifashe.
Yahise atumiza abagize Inama nkuru ya gisirikare kugira ngo bamusobanurire iby’iyo nkuru.
Bamwe mu bazi ibikorwa by’iperereza rya Uganda yemeza ko hari abasirikare bari barigeze kubwira Museveni ko byaba byiza akurikiranye iby’uko hari abasirikare bashaka kumwigumuraho.
Mu buryo busa n’uko byagenze mu minsi micye ishize, mu mwaka wa 1971, Obote yari yaraburiwe ko hari abiteguraga kumuhirika ariko asanga ibyo bitamubuza kujya muri CHOGM.
Kujya yo kwe niko kwatumye intebe yicaragaho yicarwagaho n’undi.
Nyuma yo kumuhirika, abasirikare bahise bafunga ikibuga cy’indege cya Entebbe kugira ngo indege ye itabona aho igwa.
Ibifaro nabyo byatangiye kuzenguruka mu mihanda y’i Kampala gusa hari amasasu macye yumvikanye hafi y’ikigo kigisha abapolisi.
Bidatinze, abasirikare bari bashyigikiye Milton Obote baje kuganzwa, Amin afata ubutegetsi atyo.
Ngibyo ibyari bigiye kuba kuri Perezida Museveni mu minsi micye ishize Peter Elwelu abikoma mu nkokora.