Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA) Gianni Infantino yashimiye ikipe ya APR FC kuba yaritwaye neza ikegukana igikombe cya shampiyona 2021/2022 mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Kamena 2022 nibwo Umuyobozi wa Ferwafa Bwana Olivier Nizeyimana yoherereje APR FC ubutumwa bw’Umuyobozi wa FIFA yageneye ikipe ya APR F.C bwo kuyishimira nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Infantino yagize ati “Ni iby’agaciro kenshi cyane kuba ikipe ya APR FC yaregukanye igikombe cya shampiyona 2021/22 mu Rwanda! Ndagira ngo mfate uyu mwanya mbashimire cyane. Ibi ntabwo byari kugerwaho iyo hataza kuba gushyira hamwe, gukora nk’ikipe, ishyaka n’ubwitange, ibi nibyo buri muntu wese uri mu ikipe yishimira. Ndagusaba kugeza ubutumwa bwanjye ku muntu wese wagize uruhare mu byagezweho.”
Yakomeje agira ati “Mu izina ry’umuryango wose w’umupira w’amaguru, mboneyeho umwanya wo kugushimira na Federasiyo yawe ku musanzu wanyu mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange. Nizeye kuzongera kubonana namwe vuba.”
