Date:

Share:

COVID-19: Nta muntu turabona wanyoye tangawizi wakize-MINISANTE 

Related Articles

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaburiye abantu kwirinda kuyoboka imiti ya gakondo bivugwa ko hari ivura icyorezo cya COVID-19 isaba abanyarwanda kwita no gukurikiza inama inzego z’ubuzima zitanga.

Abantu bamwe na bamwe bumvikana bavuga ko bakoresheje uburyo bwo ‘kwiyuka ibyatsi’  no gukoresha  imizi ya tangawimizi mu buryo butandukanye kandi bikabakiza gusa MINISANTE ikabifata nk’ibihuha byakarinzwe abanyarwanda.

Kigali Up yagerageje kuganira n’abantu batandukanye mu karere ka Rubavu kari mu duce dufite ubwandu bugenda buzamuka, bake bemera kuvugisha itangazamakuru nabwo bigoranye bavuga ko mbere ubuvuzi bwa gakondo bwifashishwaga ku ndwara zitandukanye ariko abandi bake ugasanga bizera cyane siyanse.

Iyo urimo ugenda rimwe na rimwe i Gisenyi mu mujyi ubona abantu bavuye guca amababi y’inturusu gusa si bose bemera kukuvugisha.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wemeye kuvugisha Kigali Up ubwo yari avuye guca ibibabi by’inturusu ku musozi wa Rubavu yavuze ko amaze iminsi abikorera abakire barwaye COVID-19 kandi ari kubonamo amafaranga.

Yagize ati “

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, we avuga ko nta muti n’umwe wa gakondo uragaragaza ko uvura COVID-19 kimwe na tangawizi abantu bagize intero ko ifasha umurwayi wa COVID-19.

Agira ati “Icyo nagira abanyarwanda nuko bakumva inama bagirwa na Ministeri y’Ubuzima ibafasha kumeya COVID iteye ite, yandura ite bayivura bate. Abandi niba bafite ubwo bushobozi batwegera tugafashanya nabo tukareba ko  ibyo bintu bivura. Kugeza uyu munsi nta muntu turabona wanyoye tangawizi wakize [COVID-19, uwayinyoye akaba yari ayirwaye agakira yaduha ubwo buhamya. Ntabwo ari kimwe mu bintu bivura. Nabagira inama yo kwirinda ibihuha.”

Visuri nshya zirimo gutera abantu ubwoba harimo iyitwa Delta variant yageze hano mu Rwanda. Ubusanzwe ubu bwoko bwa COVID-19  bwandurra vuba kandi umurwayi akaremba cyane.

Mu Rwanda kugeza ubu abantu barwaye barenga ibihumbi 15 ariko Dr Mpunga avuga ko 90 ku ijana  barwariye mu ingo iwabo -batarembye cyane.

Kugeza ubu mu Rwanda hafi 400 000 nibo bamaze guhabwa urukingo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles