Date:

Share:

Uburundi bwafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda

Related Articles

Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya Minisiteri ishinzwe umutekano n’Iterambere mu Burundi buvuga ko imipaka yose ifunguye.

Bugira buti “Imipaka yose ihuza u Burundi n’ibihugu by’abaturanyi irafunguye. U Burundi ni nyabagendwa.”

Ni inkuru yanyuze amatwi ya benshi mu Barundi n’Abanyarwanda bari banyotewe no gusubukura imigenderanire, nyuma y’uko ibihugu byombi birebanye ay’ingwe guhera mu 2015.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles