Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo bitezwe guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kubera inyeshyamba zirimo FDLR na M23.
Ibitangazamakuru birimo VOA, Jeune Afrique na Reuters, byatangaje ko ku wa Mbere, ari bwo inzego z’ubuyobozi muri RDC zemeje ko muri iki cyumweru Abakuru b’Ibihugu byombi bitezwe guhurira mu biganiro hagati yo kuri uyu wa Kabiri cyangwa ejo ku wa Gatatu.
Ibyo biganiro bigomba kuyoborwa na Perezida w’Angola akaba n’umuhuza w’ibihugu byombi João Manuel Gonçalves Lourenço, bibaye mu gihe RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza ingabo za FARDC no kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego bya RDC, ishimangira ko urwo rwitwazo rwa Guverinoma ya RDC rumaze imyaka myinshi rugamije kwiyambura inshingano zo gukemura ibibazo biri hagati y’Abanyekongo ubwabo.
Ku rundi ruhande u Rwanda ruvuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Leta ya RDC yiyunze n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu guhungabanya umutekano warwo no gushaka kurukururira mu bibazo by’imbere muri icyo Gihugu.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga, yavuze ko intambara M23 ihanganyemo na FARDC idakwiye kubazwa u Rwanda, kuko ihanganishije abasangiye Igihugu banze kumvikana ku bibazo by’ivangura rikorerwa Abanyekongo bakoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yakomoje ko igihangayikishije u Rwanda ari uko iyo ntambara yabaye urwitwazo rwo gukorana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, ati: “FDLR irarwana na M23 ifatanyije na FARDC. Noneho byabaye bibi kurushaho kuko n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zabyivanzemo. Bivugwa ko bashyigikira FARDC, ariko bari babizi neza ko izo ngabo za Leta zifatanyije na FDLR yakabaye yararwanyijwe kera ikarandurwa burundu, abafashwe babishatse bagafashwa gutahuka iwabo.”
Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko kuba hari Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda atari ikintu wabaza Leta y’u Rwanda cyangwa iya RDC kuko byavuye ku mpamvu z’amateka ibihugu byombi bisangiye.
Yavuze ko ikibazo cya Congo kidashobora gukemurwa n’intambara ahubwo kizakemuka gusa binyuze mu nzira za Politiki. Yaboneyeho kandi guhamya ko ibihugu byombi bikeneye amahoro n’umutekano, ariko ko bidakwiriye kuba FDLR yaterwa inkunga ngo yambuke cyangwa itere ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.
Ati “Twe ibyo [kurasa ku butaka bwabo] ntabyo twakoreye RDC. Ikindi, binyuze mu nzira za Politiki hakwiye gukemurwa ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo n’abo biyise M23. Ariko icyo ni ikibazo Congo ikwiriye gukemura, si icyanjye.”
Ku rundi ruhande, ihuriro ry’imiryango igize Sosiyete Sivile muri RDC yamaganye ibiganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko badashaka ko Umukuru w’Igihugu cyabo yongera kugira ibyo yemeranywa n’u Rwanda bashinja kuba ari rwo rwihishe inyuma ya M23.