Date:

Share:

M23 yishimiye ibiganiro bihuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Related Articles

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo (RDC) Felix Antoine Tsisekedi yaraye i Luanda mu Murwa Mukuru w’Angola aho biteganyijwe ko ahurira mu biganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame byibanda ku bibazo by’umutekano muke hagati y’ibihugu byombi.

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukaye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa RDC bwatangaje ko bushyigikiye ibiganiro bigiye guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, bunashimangira ko bwiteguye guhagarika intambara igihe bwemerewe gukomeza ibiganiro by’i Nairobi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 kuri uyu wa kabiri riragira riti “Ubuyobozi bwa M23 bushyigikiye uguhura kw’Abakuru b’Ibihugu byombi i Luanda muri gahunda yateguwe na Perezida w’Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço twizeye ko izatanga umusaruro mu gutanga ibisubizo ku mpungenge zacu z’amategeko.”

Uyu mutwe wakomeje wamagana ubufatanye bumaze gushinga imizi hagati y’Ingabo za Leta FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inyeshyamba za Mai-Mai, byashyize hamwe mu gukomeza kurenganya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kimwe n’Abanyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu.

M23 yamaganye nanone ubwicanyi, ihohoterwa, ishimutwa n’irindi vangura ry’uburyo bwose birimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimii rw’Ikinyarwanda ku butaka bwose bwa RDC, bikaba byaraturutse ku mvugo z’urwango zagiye zitangwa n’abayobozi bashinjaga u Rwanda kuba ari rwo rushyigikira uwo mutwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles