Date:

Share:

Museveni yakiriye ubutumwa bw’ibanga yahawe na Putin

Related Articles

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishimiye ubutumwa bwihariye yagenewe na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya yashyikirijwe ku biro bye na Sergey Lavrov usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Minisitiri Lavrov n’itsinda ayoboye bakiriwe na Museveni ku biro bye i Entebbe bagirana ibiganiro.

Aba bari muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu rugendo barimo hano ku mugabane wa Afurika rugomba gusiga basuye ibihugu birimo Ethiopia, Misiri, Uganda na Congo-Brazzaville.

Perezidansi ya Uganda ntibyigeze itangaza ibikubiye mu butumwa bwa Putin kuri Museveni.

Perezida wa Uganda cyakora cyo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yashimagije umubano w’amateka umaze igihe kirekire hagati y’u Burusiya n’igihugu cye gusa agaragaza ko ari bwo bwa mbere Uganda yari isuwe n’umuyobozi w’i Moscou wo ku rwego rwa Lavrov.

Ati “Abaturage ba Uganda nanjye ubwanjye tuguhaye ikaze hano, uri umuyobozi wa mbere ukomeye wo muri Guverinoma y’u Burusiya usuye Uganda. Uburusiya bumaze imyaka irenga 100 rutera inkunga urugendo rwa Afurika rwo guhashya ubukoloni.”

Museveni yagaragaje ko uretse kuba Uburusiya bwararwaniriye Afurika mu rwego rwo kuyifasha kwigobotora abakoloni bunasanzwe ari umufatanyabikorwa w’uyu mugabane mu nzego zitandukanye.

Urugendo rwa Lavrov muri Uganda rwaje mu gihe u Burusiya bumaze igihe bwarafatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibushinja gushoza intambara kuri Ukraine.

Iki gihugu gishinjwa kandi guteza ibura ry’ibiribwa ku isi ngo kuko cyakumiriye amatoni y’Ingano za Ukraine kigatuma zitajya ku isoko mpuzamahanga.

Kuri ubu bivugwa ko hari toni miliyoni 22 z’ingano za Ukraine zaheze muri iki gihugu nyuma yo gukumirwa n’amato y’intambara y’u Burusiya.

Mu cyumweru gishize cyakora cyo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera izi ngano gutambuka zikajya mu mahanga.

Museveni ubwo yavugaga ku kibazo cy’ibi bihugu byombi yavuze ko nka Uganda batemera ibintu bya munyangire.

Ati “Turashaka kugirana ubucuruzi n’u Burusiya. Turashaka ubucuruzi n’ibihugu byose by’Isi. Ntitwemera ibintu bya munyangire, oya! Turashaka kugira abanzi bacu bwite, aho kurwanya abanzi b’abandi.”

Lavrov na we yashimye umubano umaze igihe kirekire hagati y’igihugu cye na Afurika.

Yavuze ko we na Perezida Museveni baganiriye ku nzego zitandukanye bagomba gufatanyamo, zirimo urw’ingufu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Urugendo rwa Lavrov muri Afurika rwaje mu gihe u Burusiya bwitegura kugirana inama n’uyu mugabane, ikaba iteganyijwe mu minsi iri imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles