Umudepite wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye nka Paul Nsubuga yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi azira kwiba telefone.
Ibi bibaye nyuma yaho yanze kwitaba urukiko ku cyaha aregwa cy’ubujura.
Ubushinjacyaha bwa Uganda buvuga ko Depite Nsubuga yibye telefone ifite agaciro k’ibihumbi 80 000 by’amashilingi ya Uganda.
Iyi tefone bivugwa ko yibwe yariho amashilingi miliyoni 4 n’igice.
Camera zicunga umutekano (CCTV) zifashe amashusho uyu mudepite yapfunyitse iyi telefone mu kinyamakuru mbere yo gusohoka mu nyubako yarimo.
Ni amahano yabaye tariki ya 3 Kamena 2022 ahitwa Nakasero.