Date:

Share:

Iririre wowe n’urubyaro rwawe- Habitegeko asubiza umuturage utaka inzara

Related Articles

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter bakomeje kwibaza ku gisubizo cyatanzwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François asubiza umuturage wavuze ko hari inzara.

Uyu muturage ukoresha amazina ya Ndabarasa Kelly kuri Twitter yasubizaga ibyo Akarere ka Rutsiro katangaje ku rukuta rwako kishimira umusaruro w’ibirayi byeze.

Ndabarasa yagaragaje ko ari ibinyoma ahubwo ibirayi bihenze birimo kwigondera umugabo.

Yagize ati “Ntimukitake muvuga ibinyoma abaturage barashonje inzara irenda kubahitana namwe ngo murejeje turashonje ibyo birayi muvuga biri hehe ko ntabyo tubona, [ikilo] kg 1 igura 480 ubwo se urumva tudapfuye.”

Guverineri Habitegeko uri mu basubije uyu muturage yamusabye gukura amaboko mu mufuka agakora kandi amusaba kudafata ikibazo rusange.

Ati “Iririre wowe n’urubyaro rwawe,hanyuma niba ushonje ukure amaboko mu mufuka ukore. Abaturage urabavugira baguhaye izo nshingano?”

Ni impaka zabaye ndende aho undi muturage yavuze ko ifoto y’ibirayi akarere ka Rutsiro kashyize kuri Twitter byeze mu murima w’umuntu umwe.

Akarere ka Rutsiro kasubije gatera utwatsi uyu muturage mu byo kise ‘kunyomoza’.

Kati “Kunyomoza ibyavuzwe na @NdabarasaK. Akarere ka Rutsiro ibyo kagaragaje nta kinyoma kirimo kuko uriya musaruro warabonetse ni ikintu cyo kwishimira, Ikindi ni uko 1kg cy’ibirayi kitarengeje 350frs.

Reba hano ibitekerezo bitandukanye kuri izi mpaka:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles