Umupasitori wo mu gihugu cya Ghana witwa Kelvin Kwesi Kobiri watangije itorero ryitwa Zoé Outreach Embassy yatunguranye ubwo yashongaga kugeza apfuye kubera kurogwa n’abayoboke be yatekeye umutwe bakamuha amafaranga yo gukora umurimo w’Imana ahubwo we akayigurira imodoka.
Nkuko abayoboke babyemeza ngo pasitori yabatekeye umutwe ngo bashire amafaranga mu mishinga y’itorero maze amaze kugwira ayigurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover.
Ni ibintu byababaje abayoboke be maze bajya inama yo kumuhana.
Aba bayoboke be bahise bamujyana mu butabera ariko ngo babonye bidahagije baramurogesha maze arashonga kugeza apfuye.